Samuel usanzwe atuye ku Ruyenzi akaba yatangajeko atigeze amenya ko mushiki we yari afite gahunda yo kwiyamamaza muri Miss Rwanda 2019, ngo yabimenye yamaze kubona Pass aho nabwo yabanje kutabyemera akagira ngo ni Photoshop.
Gusa nyuma yaje gushakisha kuri internet asanga koko mushiki we yabonye Pass ariko ngo nyuma yo gusoma amakuru y’ibyabaye kuri mushiki we aho yagenze n’amaguru 10 Km ndetse akanatsitara ngo amarira yamushotse ku matama.
Uyu mwana w’umukobwa yubatse amateka kandi agombe abone ikamba ry’uyu mwaka tu!