Print

Mugabe wahoze ari perezida wa Zimbabwe yibwe igikapu cyuzuye amadolari

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 January 2019 Yasuwe: 2465

Aba bajura barashinjwa kwiba aya amafaranaga barangiza bakayashora mu kugura imodoka nziza,amazu ndetse ngo andi bayashoye mu kugura inyamaswa.

Umwe mu bashinjwa kugira uruhare muri ubu bujura barimo uwitwa Constantia Mugabe ufitanye isano rya bugufi na Mugabe dore ko bivugwa ko inzu ya Mugabe mu cyaro cyitwa Zvimba yakuwemo aya mafaranga yari umwe mu bari bafite imfunguzo zayo.

Abandi bakekwa barimo abakoraga isuku muri iyi nzu ubwo ubu bujura bwabaga hagati ya taliki ya Ukuboza umwaka ushize na Mutarama uyu mwaka.

Mugabe w’imyaka 94 yakuwe ku butegetsi mu mwaka wa 2017 n’igisirikare nyuma y’imyaka 37 yaranze kuburekura, asimburwa na Emmerson Mnangagwa.