Print

Ifoto ya ShaddyBoo yambaye ikariso gusa yaciye ibintu hose

Yanditwe na: Martin Munezero 11 January 2019 Yasuwe: 6891

Shaddy Boo asanzwe amenyereweho udushya cyane cyane mu myambarire akaba ari na cyo cyamugize ikirangirire ku mbuga nkoranyambaga ,aho usanga yambara bitandukanye kandi amafoto ye akayasangiza abakuzi be kuri izi mbuga nkoranyambaga.

Kuri ubu ifoto yashyize haze ikaba ikomeje gukundwa n’abatari bake ku rukuta rwe rwa Instagram.

Iyi foto n’ubwo nta bitekerezo byinshi yashyizweho imaze kugira abayikunda(likes) zisaga ibihumbi 23 mu masaha 14 gusa

Uramutse uhuye na we ni irihe jambo rimwe wamubwira? Duhe igitekerezo mu mwanya wagenewe ibitekerezo.


Comments

Bagabo 12 January 2019

Njyewe ndamushyigikiye. Abanyeshyari nibo bari kumusebya ufite umutungo italenta arikoresha uko ashaka ngo aribyaze umusaruro kandi yigeze kuvuga kuriyo ngingo ko aba ari gushaka umugati w’abana be.


Kanyarwanda 12 January 2019

Uyu mugore arasabwa kwisubiraho bikomeye kuko ntabwo bimwubahisha.Kandi ibyo arata igihe kizagera bibe ubusa. Namuha inama yo kwicuza akagarukira Imana.


roxanne 11 January 2019

njye ndumva nacyo bitwaye kuko niba aribyo yahisemo afite umpamvu ibukako buri wese agira impamvu ye so don’’t judge her keep it up😎😎🙌🙌👌


emmy 11 January 2019

kandi ni umubyeyi w’abana ba bibiri kweli🤔,ubuse koko uburere atanga ni ubuhe nk’umubyeyi!!!!!


bobo 11 January 2019

nyabuna mwansobanurire ibi bintu byateye byo kwambara ubusa haricyo bitumarira cyangwa nibyabindu nunvise bita porn


fith 11 January 2019

Ubwo busa bwiyereke wenyine ureke kwiyandarika ntacyo bimarira public ese ubwo numushinga?uzamarira abaturage iki kweli?


Akaga 11 January 2019

Ubonye ibyo ushyigikira. Ngo turi muri. Repubulika?yo kwambara ubusa ibaho? Akantu kadapima n’ikiro yirirwa yanitse!!!!


Charrak 11 January 2019

Buri wese n’amahitamo ye.Ntawavukiye gukora ibyo abandi bamushakaho.
Gusa abamutuka muracyari mu Rwanda rwo ku ngoma ya Cyami.Ubu turi muri Repubulika.Ntangazwa no kubona mutangarira Shaddyboo,ahandi hose ibyo babifata nk’ibintu bisanzwe,nta n’ikinyamakuru cyabyandika kuko nta nyungu bifitiye rubanda


aime 11 January 2019

ndumiwe gusara sukwirukakugasozi gusa kbs


kuu 11 January 2019

uyu ntakindi akwiye usibye kuba yaravumwe na Nyagasani, ntamunyarwandakazi, yewe kiremwa muntu wakabaye umeze utya usibye uwavumwe, arigisha iki?yakabaye ariwe utanga uburere bwiza kuri barumuna be. Gusa nyiribiremwa niwe uzi ikimukwiye. reka ndekere aho.


yewe 11 January 2019

Uko ikbuno kiba kinini niko inyo ziba ari nyinshi.


UKO 11 January 2019

Iyo wambaye ubusa inyuma n’imbere nta kiba kirimo.uzabora