Print

Imodoka yavaga mu mugi yerekeza Nyabugogo yataye umuhanda igonga abantu 7 Shoferi wayo aburirwa irengero

Yanditwe na: Martin Munezero 11 January 2019 Yasuwe: 5550

Iyi mpanuka yabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane rishyira none ku wa Gatanu tariki 11 Mutarama 2019.

Iyi modoka yavaga mu mugi yerekeza Nyabugogo, ita umuhanda wayo igonga abo bantu. Uwapfuye yari umumotari.

Iyi modoka mbere y’ uko igonga aba bantu yabanje kugonga umukindo nk’ uko byatangajwe n’ Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu Muhanda, Ndushabandi Jean Marie Vianney, yagize ati “ Yagonze umukindo ita igisate cy’umuhanda inyura mu busitani noneho igonga umuntu umwe w’umumotari ahita apfa, ikomeretsa na babiri mu buryo bukomeye n’abandi bane mu buryo bworoheje, bahita bajyanwa mu Bitaro bya CHUK.”

SSP Ndushabandi yavuze ko icyateye iyi mpanuka kitaramenyekana kuko umushoferi wari utwaye iyo modoka wari gutanga ayo makuru yahise aburirwa irengero.

Iyo umushoferi agonze akiruka bimugiraho ingaruka yo gucibwa amande y’amafaranga ibihumbi 150Frw ndetse iyo yagonze abantu bagakomereka hakanagira abapfa bimuviramo igifungo cyo kuva ku mezi atandatu kuzamura. Naho umushoferi ugonze umukindo acibwa miliyoni y’ amafaranga y’ u Rwanda.


Comments

Bizimana 16 February 2019

Umukindo urusha umuntu agaciro koko.