Print

K8 Kavuyo uba muri Amerika yashimishijwe cyane na Meddy n’umukunzi we bakiri i Kigali kuba basuye ababyeyi be

Yanditwe na: Martin Munezero 11 January 2019 Yasuwe: 3345

Umuhanzi Ngabo Medard Meddy uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Texas, aherekejwe n’umukunzi we yasuye ababyeyi ba mugenzi we K8 Kavuyo wamurwanyeho akigera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu magambo make yavuze yabashimiye ko basuye umuryango we, Ati“mwakoze gusura mama na data.”

Kuba Meddy yasuye umuryango wa K8 Kavuyo akanajyanayo umukunzi we, bifite igisobanuro gikomeye dore ko umuhungu wabo bivugwa yabafashije cyane abahanzi b’abanyarwanda bagiye gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

K8 yavuye mu Rwanda mu 2010 gukomeza amasomo ye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yize ibijyanye na Computer Engineering muri Kaminuza ya Texas.

Meddy na The Ben bari basanzwe ari inshuti ze bamusanzeyo ubwo tariki ya 04 Nyakanga 2010 bajyaga gutaramira abanyarwanda babaga muri Amerika mu cyiswe ‘Urugwiro Conference’, ariko bagahita bahaguma.

Bivugwa ko The Ben na Meddy baruhukiye kwa K8 Kavuyo abafasha kumenyera Amerika babana mu nzu imwe mu Leta ya Chicago, banahashingira itsinda bise Press One nyuma yo kuzana Lick Lick utunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi na Cedru ukora amashusho. Iri tsinda kandi ryaje kwinjiramo umuhanzikazi Priscilla.

Muri Press One bakoreye hamwe indirimbo yitwa “Ndi Uw’i Kigali” yakunzwe n’abatari bake, by’umwihariko K8 na Meddy bakorana iyitwa “Iyaminiye”.

Aba basore baje gutandukana buri umwe ajya kuba ukwe na Press One irarangira, bamwe batangira gukoresha indirimbo zabo mu Rwanda n’ahandi rimwe na rimwe banyuzamo gukorana na Lick Lick.

Kugeza ubu Lick Lick usigaye anatunganya amashusho yashinze inzu ye yitwa Mo Music aho akorana bya hafi na Priscilla byigeze kuvugwa ko banabana, Kamichi n’abandi.