Print

Umushoferi yashatse kwicira umugore we mu rusengero akoresheje isuka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 January 2019 Yasuwe: 2304

Uyu mushoferi yagize umujinya ubwo yamenyaga ko umugore we yagiye gusenga kandi asanzwe amusugura niko gufata isuka yinjira mu rusengero rw’itorero ryitwa Believers of Paris Blessing Ministries church ruherereye I Nairobi kugira ngo amuteme.

Aba bombi bavugwaho ko batakivuga rumwe nyuma yo gushwanira mu rugo bikarangira buri wese aciye ukwe.

Nkuko ubushinjacyaha bwabibwiye urukiko,uyu mugabo yarakajwe no kumva ko umugore yagiye mu nzu y’Imana kandi asanzwe amufata nk’umunyabyaha,ahitamo kujya kuyimwiciramo.

Uyu mugabo yakomwe mu nkokora n’abakiristo bamwe bo muri iri torero ubwo yari amaze kwinjira mu rusengero afite iyi suka ,gusa benshi mu bafite ubwoba bari bamaze gukwira imishwaro.

Nyuma yo kumva aya mahano uyu mushoferi yashatse gukora,ubushinjacyaha bwamusohoye muri gereza by’agateganyo aciwe amashilingi ibihumbi 5 aho agomba gutegereza umwanzuro kuwa 05 Mata uyu mwaka.