Print

Abapasiteri n’abayoboke babo batawe muri yombi bazira gutaburura umurambo w’umwana ngo bamuzure

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 January 2019 Yasuwe: 2905

Mu ijoro ryo kuwa kabiri w’iki cyumweru nibwo aba bapasiteri babiri bamanukanye n’abayoboke babo 6 batangira gucukura ahashyinguwe uyu mukobwa bakuramo isanduku yarimo umurambo we batangira kumusengera ngo azuke.

Abaturage babonye aba bantu bari gutaburura umurambo,bahise bagira umujinya bikomeye bajya guhamagara polisi iraza ibata muri yombi bose.

Mu bantu batawe muri yombi na polisi, harimo umubyeyi w’uyu mwana w’imyaka 11 uherutse gupfa wasabwe n’uyu mupasiteri ngo bamutaburure amusengere yongere abe muzima.

Urukiko rwa Naivasha rwaburanishe uyu mupasiteri n’abayoboke be rwabakatiye igifungo cy’umwaka cyangwa se bagatanga akayabo k’ibihumbi 50 by’amashilingi.


Comments

mazina 11 January 2019

Abanyamadini barasetsa kabisa.Mujya mwumva Pastors barohama mu mazi ngo bagiye kwigana Yesu nabo bagendere ku mazi.Bavuga ko bakora ibitangaza,ariko wabishaka ukabibura.Muli make,bariyemera gusa kandi bagakora ibintu byinshi Yesu yatubujije.Urugero,Yesu yatubujije kwiha ama Titles (pastor,padiri,reverand,paapa,nyuributungane,bishop,etc...).Ikindi Yesu yadusabye,ni ugukora umurimo w’Imana ku buntu nkuko Matayo 10:8.Ndetse na Pawulo yaduhaye urugero y’uko Umukristu nyakuri,nawe ajya mu nzira akabwiriza nkuko nabo babigenzaga,kandi ntasabe amafaranga.Soma Ibyakozwe 20:33.Aba ba Pastors,nibarekeraho kubeshya abantu.Naho se nibajye kuli CHK na FAYSAL bakize abarwayi,bazure abapfuye nkuko Yesu n’Abigishwa be babigenzaga!Icyerekana ko babeshya,nuko nta muntu numwe wamugaye,wahumye cyangwa wapfuye bari bakiza.Ni Satani ibakoresha.