Mu kiganiro yagiranye na KT radio, Dj Ira w’imyaka 21 y’amavuko akaba yagarutse ku kibazo akunze guhura nacyo cy’abasore bajya bashaka kumukorera ibyamfurambi rimwe na rimwe ari muri boite aho aba yagiye gucuranga bamusaba urukundo ku ngufu kubera ubusinzi.
Dj Ira aha akaba yananyomoje amakuru yagiye avugwa ko yaba akundana n’abakobwa bagenzi be, aho yabihakanye yivuye inyuma ko atigeze aryamana n’umukobwa na rimwe,avuga ko impamvu abenshi bavuga ibyo ari uko babona akunze kwiyambarira nk’abahungu bigatuma bavuga ko nawe akundana nabo bahuje igitsina.