Print

Uko isi yiriwe Taliki ya 11 Mutarama 2019:Martin Fayulu agiye kujuririra ibyavuye mu matora

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 January 2019 Yasuwe: 1494

Fayulu wabaye uwa kabiri mu gutirwa cyane muri Congo,n’amajwi 34.8% yavuze ko Komisiyo y’igihugu y’amatora yamwibye amajwi iyaha Tshisekedi ariyo mpamvu agiye kujurira.

Yagize ati “Kuri uyu wa Gatandatu turajya mu rukiko rurinda itegeko nshinga gusaba ko amajwi yasubirwamo akabarurwa.”

Fayulu yari yiteze ko azatsinda amatora cyane ko kiliziya gatolika muri RDC yari yatangaje mbere ko ariwe watsinze binyuze mu ndorerezi zayo.

Abanyeshuli batsinze ibizamini bya Leta batarabona ibigo barasaba REB gufashwa byihuse


Bamwe mu banyeshuli batsinze ibizamini bya Leta mu mashuli abanza n’icyiciro rusange bari mu gihirahiro kubera ko batarabona ibigo by’amashuli bazigaho.

Hirya no hino mu Rwanda abanyeshuli baribaza uko bazatangira amasomo kuwa mbere w’icyumweru gitaha nkuko babitangarije Radio Rwanda.

Umwe muri aba banyeshuri yagize ati “Nk’ubu tuzatangira ku wa mbere, ntiturabona babyeyi ngo umuntu amenye nzishyura angahe? Tuziga hehe, tuzishyura hehe n’ibigo tuzigaho.”

Undi ati “Naratsinze njya kuri Cyber kureba ko amanota yanjye yasohotse, amanota ndayabona noneho ntegereza ko mbona babyeyi ndayibura nsubiye kuri Cyber barambwira ngo njye ku Karere ka Gasabo ndatega njyayo, kugeza n’ubu ntabwo ndabona babyeyi sinzi ikigo nzajya kwigaho.”

Umuyobozi ushinzwe ibizamini n’Isuzumabumenyi mu Kigo gishinzwe guteza imbere uburezi mu Rwanda, Dr Sebaganwa Alphonse, avuga ko ikoranabuhanga ryakoreshejwe bwa mbere abanyeshuri biyandikisha kugira ngo bazakore ibizamini, ari kimwe mu byateje iki kibazo.

Yagize ati “Buri munyeshuri agira iyo nimero ndangamunyeshuri igomba guhura n’izina rye ari na yo akoresha kugeza mu kizami, ari nayo dukoresha kugera tumuhaye ikigo ajyaho, aho niho habereye amakosa abayobozi bamwe b’ibigo by’amashuri ntibakora akazi kabo neza kuko hari n’abatarabikoraga babihaga abandi ngo babibakorere, ugasanga ntibabikoze neza kuko hari n’abadahugukiwe cyane ikoranabuhanga.”

REB yohereje abakozi mu turere twose kugira ngo babonane n’abayobozi b’amashuri mu gukemura ibi bibazo vuba.

UEFA yamaze gutangaza ikipe y’umwaka yatowe n’abafana

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru I Burayi ryamaze gutangaza ikipe yatowe n’abafana y’abakinyi 11bitwaye neza mu mwaka w’imikino ushize.

Muri aba bakinnyi ntihagaragayemo umukinnyi Mohamed Salah witwaye neza mu mikino ya UEFA Champions League ishize ndetse na Neymar Jr.

Abagize ikipe y’umwaka ya UEFA yatowe n’abafana:

Umunyezamu: Marc-André ter Stegen

Ba myugariro:Sergio Ramos,Virgil van Dijk,Raphaël Varane,Marcelo

Abakinnyi bo hagati: N’Golo Kanté ,Luka Modrić,Eden Hazard

Ba rutahizamu: Kylian Mbappé,Lionel Messi,Cristiano Ronaldo


Comments

hhh 11 January 2019

Isi yanyu se igarukira muri Congo? Muba mudutuburira gusa