Print

Daniel Levy yahaye ubutumwa bukomeye Manchester United ishaka umutoza Pochettino

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 January 2019 Yasuwe: 1324

Levy yabwiye abagize inama ya Tottenham ko atazigera yemera akayabo ka miliyoni 50 ikipe ya Manchester United iri gutanga kugira ngo bayihe umutoza Pochettino ndetse yiteguye kwanga buri mafaranga yose azahabwa.

Pochettino yavuze ko akunda cyane umutoza Mauricio Pochettino ndetse atiteguye kumva ubusabe ubwo aribwo bwose bumukura mu ikipe ya Tottenham.

Nubwo Manchester United ifite Ole Gunnar Solskjaer uri kwitwara neza,benshi mu bayobozi ba Manchester United barifuza uyu mutoza ukomoka muri Argentina kugira ngo aze gutoza Manchester United.

Manchester United izasura Tottenham yayinyagiye mu mukino ku kibuga cya Wembley ku munsi w’ejo Taliki ya 13 Mutarama 2019, mu mikino ya Premier League.


Daniel Levy yabwiye Manchester United ko itazigera ibona Pochettino