Print

Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yageneye ubutumwa bukomeye Mwiseneza Josiane bwo gukomera mu gakiza nk’umukirisitu nyawe[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 12 January 2019 Yasuwe: 2828

Mwiseneza Josiane ni umwe mu bakobwa bari mu marushanwa y’ubwiza azatoranyirizwamo umukobwa uhiga abandi mu bwiza (ubranga), ubumenyi kandi ufite umuco akazambikwa ikamba nya Nyampinga wa 2019.

Ni we mukobwa wavuzwe kurusha abandi kuva irushanwa ryatangira kugeza aho rigeze ubu.

Uyu mukobwa ni umukirisito usengera mu itorero ry’Abapolosobuteriyeni (Eglise Presbyterienne au Rwanda (EPR)).

UmuhanziKazi Assumpta Muganwa uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yamugiriye inama zo kutazigera atatira igihango cy’ubukirisito ngo akore ibihabanye n’indangagaciro z’umukirisito.

Yagize ati: “Icyo nasaba Mwiseneza Josiane nk’umukirisito nuko indangagaciro z’ubukirisito azigumana kuko nta mukirisito ukwiye gutakaza indangagaciro z’ubukirisito kubw’impamvu izo ari zo zose. kuko ubukirisito ni ubuzimabwawe ari ubungubu ari n’ahazaza…..…..Rero namubwira ngo ubukirisito abugumeho kandi buzamufasha mu myitwarire haba muri iryo rushanwa ari na nyuma y’irushanwa, yaba atsinze yaba atanatsinze. Namubwira ngo akoreshe neza ibihe ariko kuko ibi bihe bishobora kumubyarira ikiza cyangwa ikibi, nukuvuga ngo rero agume ku bukirisito kuko ni bwo bwamufasha kunyura muri ibi bihe arimo n’ibizaza.”

Yavuze ko iki ari cyo gihe nyacyo Mwiseneza akwiye kugaragaza ko ashikamye mu ndangagaciro z’ubukirisito.

Ati: “Ubukirisito ntiyigere na rimwe yibwira kubureka cyangwa kubivamo ahubwo abikomereremo kurushaho kuko uyu ni wo mwanya wo kubikomerereramo.”

Biteganyijwe ko umwiherero w’abakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019 uzatangira ku Cyumweru tariki ya 13 Mutarama 2019.

Aba bakobwa bazerekeza i Nyamata muri Golden Tulip aho bazamara ibyumweru bibiri mu mwiherero.


Comments

Imana iguhe umugisha 14 January 2019

Nshuti muvandimwe nakwikundiye niba ukeneye kumenya ibyanjye number yanjye ni 0785336080