Print

Polisi yatabaye umuntu wari umaze iminsi ibiri munsi y’ubutaka yaragwiriwe n’ikirombe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 January 2019 Yasuwe: 1960

Uyu mugabo yagiye gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu kirombe kizwi nka Rutongo Mining,birangira kimugwiriye,umuryango we utegereza ko ataha uraheba.

Abaturange n’abakozi b’ikompanyi ya ‘Rutongo Mining’ batangiye gucukura ngo batabare uyu musore w’imyaka 23 y’amavuko biba iby’ubusa bitabaza Polisi ku cyumweru bataramubona.

Ishami rya Polisi rishinzwe gutabara abari mu kaga no kuzimya inkongi ryamuvanye munsi y’ubutaka kuwa mbere agihumeka, bamujyana ikitaraganya ku bitaro bya Rutongo.

Ntezirizaza yarokowe nyuma y’abandi batanu barokowe bamaze amasaha arenga 30 munsi y’ubutaka ubwo ikirombe cy’amabuye y’agaciro cyabagwaga hejuru mu murenge wa Rukoma mu karere ka Kamonyi mu mpera z’ukwezi gushize.