Print

Iturika rya Gas mu mujyi wa Paris ryakomerekeje benshi [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 January 2019 Yasuwe: 1622

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu nibwo iyi gas yaturikiye muri uyu mujyi itwika inyubako ndetse abantu 9 bari muri uru ruganda no hafi yarwo barakomereka bikomeye.

Iri turika ryangije uru ruganda rwitwa Hubert ndetse byabaye ngombwa ko ba kizimyamwoto bitabaza urwego kugira ngo batabare abantu bashoboraga guhira muri iyi nyubako yahiye.

Abarenga 20 bahakuye inguma gusa nta makuru afatika aratangazwa niba nta muntu waba yahasize ubuzima.

Benshi mu bakomerekeye muri uku guturika kwa Gas,bari bicaye ku muhanda bari gufata ifunguro rya mu gitondo baguriraga muri uru ruganda.