Print

Umusore yakubise umukunzi we amukura amenyo 3 amuhoye guhindura ifoto yo kuri Facebook

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 January 2019 Yasuwe: 4642

Uyu mukobwa w’imyaka 29, Lois Ashton yavuze ko uyu mukunzi we yamwibasiriye nyuma y’aho ahinduye ifoto yo kuri Profile ye bifotoje bari kumwe akayisimbuza iye bwite.

Uyu musore yakubise uyu mukobwa amumena urwasaya ndetse amukura amenyo atatu nyuma yo guhindura iyi profile.

Uyu Lois Ashton yahinduye iyi foto bitewe n’uko nijoro yari yashwanye n’uyu muhungu bakundanaga,biramurakaza niko kumukubita bikomeye.

McNair yatawe muri yombi ndetse ahanishwa igifungo cy’amezi 36 nyuma yo kwibasira uyu mukunzi we akamukura amenyo.

Ashton yavuze ko yahinduye Profile yo kuri Facebbok mbere y’uko aryama gusa mu gitondo yatunguwe no kubona uyu mukunzi aje kumureba.Yagize ubwoba bwinshi ahamagara ubufasha butinda kumugeraho.

Yagize ati “Nirukanse ngana hanze,nkomanga ku muryango w’abaturanyi ngo baze kuntabara ariko nta n’umwe wahageze.Yankubise amakofi 3 mu maso,ankura amenyo 3 yanjye.”