Print

Nova Bayama yabonye ikipe nshya nyuma yo kuva muri Rayon Sports ababaye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 January 2019 Yasuwe: 5629

Nova Bayama washinje bamwe mu bakozi ba Rayon Sports kumurenganya ubwo bamwirukanaga,yasinyiye amasezerano y’umwaka umwe n’igice ikipe ya AS Kigali irimo umutoza Masudi Djuma bakoranye neza ubwo yatozaga Rayon Sports mu mwaka wa 2016/2017.

Nova Bayama abinyujije kuri Instagram ye,yavuze ko abayobozi ba Rayon Sports bamwirukanye bamushinja gukorana na komite ya Gacinya Dennis ndetse avuga ko muganga wa Rayon Sports yari azi ikibazo cy’imvune yari amaranye iminsi yanga kumutangira raporo ko yavunitse.

Kwerekeza mu ikipe ya AS Kigali bishobora kongera kuzamura urwego rwa Nova Bayama kuko asanze umutoza umuzi neza kandi ufite ubuhanga mu gukoresha abakinnyi bakina ku mpande.