Print

Wayne Rooney yahuye n’igihombo gikomeye nyuma yo gufungirwa ku kibuga cy’indege yasinze

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 January 2019 Yasuwe: 1941

Rooney ukina muri MLS mu ikipe ya DC United,aherutse gukora amahano ajya mu ndege yasinze ndetse afata ibinini bisinziriza,byatumye nyuma yo kugera ku kibuga cy’indege I Washington aajya gukanda ku nzogera ziburira abantu zo ku kibuga cy’indege (alarm) kandi ari akazi k’abashinzwe umutekano.

Rooney yitwaye nabi ku kibuga cy’indege kubera agasembuye bitumwa atabwa muri yombi n’abashinzwe umutekano,bamumarana amasaha 4 kugira ngo inzoga zibanze zimushyiremo.

Mu kwezi gushize nibwo Rooney w’imyaka 33 yasindiye ku kibuga cya Dulles International muri leta ya Virginia,byatumye ahomba abaterankunga bifuzaga kumwishyura akayabo ka miliyoni 6 z’amapawundi.

Umugore wa Rooney witwa Coolen yavuze ko atewe ubwoba n’ahazaza h’umugabo we narangiza umupira kuko inzandiko zizajya zimuvuga nabi ko yari umusinzi.

Rooney yatumye umuryango we usuzugurwa kubera ubusinzi bwe ndetse ibigo nka Nike,Octagon n’ibindi byisubiraho kumuha amasezerano.


Rooney yahombye miliyoni 6 yagombaga guhabwa n’ibigo bikomeye kubera ubusinzi