Print

Mwiseneza Josiane yakoze igikorwa cy’indashyikirwa mbere yo kwerekeza mu mwiherero

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 January 2019 Yasuwe: 9733

Mwiseneza wari umaze iminsi afashwa n’abantu batandukanye,yigomwe bimwe mu byo yahawe nawe afasha umwe mu miryango ibabaye cyane ituye mu karere ka Kamonyi gusa yabikoze nta muntu abwiye ndetse ntiyigeze yitwaza itangazamakuru.

Mbere yo kwerekeza muri Boot Camp ya Miss Rwanda 2019,Mwiseneza Josiane yabanje gufasha uyu muryango wo ku Ruyenzi,awugenera ibintu bitandukanye birimo n’ibiribwa mu rwego rwo gusangira ibyishimo afite n’abababaye.

Iki gikorwa cya Mwiseneza Josiane kitamenyekanye cyane,cyashimishije bikomeye bamwe mu bafana be bakimenye ndetse babigaragaza bamwifuriza ishya n’ihirwe muri iri rushanwa rizasozwa kuwa 26 Mutarama 2019.



Comments

Gruec 13 January 2019

Chance, niba ufite umutima wo gufasha abo gufashwa ntibabuze. Hanyuma nkwisabire akantu gato, abo bahanganye naho utabemera wirinda no kubasebya kuko si abanzi b’uwo ushyigikiye.Bless you.


chance 13 January 2019

ariko Mana yanjye, kuki ntabimenye ngo muherekeze nanjye ngire icyo ntanga koko?! simba nanjye namanukanye agafuka kumuceri nisukali byibuze uwo muryango nawe ukamara kabiri wishimiye ibyo miss wacu yamukorereye, ubutaha ajya avuga aho agiye tumuherekeze ndetse yewe tumutere inkunga mubyo agiye gukora kuko we ntacyo arageraho mu byerekeranye n’agafaranga, gusa, ndishimye Imana ikomeze imuhe imigisha mubyo arigukora kuko ndabona ari Ubudasa u rwanda rukeneye; abo bahatanye mbaye mbaheje mugumane ibyo binoresi byanyu naza mukorogo, sorry nanjye sinjye nabonye miss nishimiye rwose!