Print

Ababyeyi bategetse umusore wishe umukobwa wabo gushyingiranwa n’umurambo we

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 January 2019 Yasuwe: 5166

Uyu musore w’imayaka 24 yabwiye abahize umuryango w’umukunzi we ko yatewe n’amashitani bituma yica umukunzi we byatumye ababyeyi b’uyu mukobwa bamutegeka gushyingiranwa n’umurambo we.

Saliu Ladayo yabwiye polisi ko yateye uyu mukobwa w’imyaka 19 witwa Confidence Chidiebere icyuma cyo mu gikonimu gituza bimuviramo gupfa nyuma yo kumutuka ko ari umunebwe.

Bivugwa ko uyu mukobwa yagize agahinda kenshi ubwo yamenyaga ko uyu musore Ladayo yamuciye inyuma agasambana n’undi mukobwa.

Ababyeyi b’uyu mukobwa babwiye uyu musore ko azabanza gukora ubukwe n’umurambo we mbere y’uko bamuhamba bitera benshi urujijo.

Bagize bati “ugomba kuza ukajyana natwe mu rugo,ugakora ubukwe n’umurambo we,ndetse ukaduha inkwano mbere y’uko tumushyingura.

Ibinyamakuru byo muri Nigeria byavuze ko hashize amezi 8 uyu murambo w’uyu mukobwa ukiri mu buruhukiro kubera ko uyu musore yanze gyshyingiranwa nawo.

Umuryango w’uyu mukobwa ngo wabwiye uyu musore ko bazamuroga we n’abagize umuryango we nakomeza kwinangira akanga kurongora uyu murambo.

Confidence wishwe n’umukunzi we Ladayo