Print

Uwahoze ari umuyobozi wa Real Madrid yatangaje impamvu ikomeye yatumye Zinedine ava muri Real Madrid

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 January 2019 Yasuwe: 5160

Zidane yanze ko Real Madrid igurisha Cristiano Ronaldo bituma ashwana na perezida wayo Florentino Perez nkuko byatangajwe na Ramon Calderon wahoze ayobora Real Madrid.

Yagize ati “Zidane yarabisobanuye neza ubwo yasezeraga.Yasabye ubuyobozi bwa Real Madrid kugurisha Gareth Bale bakagumana Cristiano Ronaldo,Florentino Perez arabyanga.Zidane yashakaga kugurisha abakinnyi bamwe barimo Bale akazana abandi bashya Perez arabyanga bituma ahitamo kwegura.Yari mu kuri."

Zidane yeguye muri Real Madrid nyuma y’iminsi mike atwaye igikombe cya UEFA Champions League ku nshuro ya 3 atsindiye Liverpool I Kiev ibitego 3-1.


Zidane yasezeye muri Real Madrid kubera ko Perez yamusabye ko bagurisha Ronaldo