Print

Rayon Sports yanyagiye Kirehe FC mu mukino wayoroheye cyane

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 January 2019 Yasuwe: 2859

Rayon Sports yari imbere y’abafana bayo,yakoze ibyo yasabwaga itsinda Kirehe FC nk’iyitera mpaga ibitego 3-0,bituma ifata umwanya wa 2 wa shampiyona by’agateganyo imbere ya Mukura VS ifite imikino 4 y’ibirarane.

Rayon Sports yafunguye amazamu ku munota wa 44 ku gitego cyatsinzwe na Bimenyimana Bonfils Caleb kuri penaliti yamukoreweho mu rubuga rw’amahina rwa Kirehe FC.

Rayon Sports yagarutse mu gice cya kabiri yariye karungu,ihita ishyiramo igitego cya kabiri cyatsinzwe na kapiteni wayo Manzi Thierry.

Rayon Sports yakomeje gusatira Kirehe FC ndetse rutahizamu Sarpong agenda ahusha uburyo bwabazwe gusa yaje kwikosora ku munota wa 79 ubwo yashyiragamo igitego cya 3 ku mupira mwiza yahawe na Bimenyimana Bonfils Caleb.

Ubufatanye bwa Bimenyimana Caleb na Sarpong Micheal bukomeje gutanga umusaruro ukomeye,kuko bombi bafite ibitego 7 muri shampiyona.

Rayon Sports yakinnye uyu mukino iafite umukinnyi Niyonzima Olivier Sefu uri mu bahagaze neza muri uyu mwaka w’imikino,yashimangiye ko yagarutse mu bihe byiza kuko yaherukaga gutsindira Musanze FC ibitego 2-1 ku kibuga cyayo.

Undi mukino wahuzaga Bugesera FC na Musanze FC warangiye amakipe yombi anganya 2-2. Ibitego bya Musanze FC byatsinzwe na Frank Barirengako na Mugenzi Bienvenu (witsinze) naho Bugesera yo itsindirwa na Rucogoza Djihad na Ruberwa Emmanuel bavanye mu Intare FC.

Rayon Sports ihise ifata umwanya wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota 28,mu gihe Kirehe iri ku mwanya wa 14 n’amanota 11.