Print

Al Hilal inyagiye Mukura VS iyiha umukoro ukomeye mu mukino wo kwishyura

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 January 2019 Yasuwe: 2675

Mukura VS yasezereye Al Hilal Obaid na Free state Stars,ihuriye n’uruva gusenya muri Sudan kuko itsinzwe ibitego 3-0 mu mukino ubanza wabereye muri iki gihugu cyo mu majyaruguru y’iburasirazuba bwa Afurika.

Ku munota wa 5 w’umukino nibwo Al Hilal Omdurman yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Giovanni Deniz bituma akazi gatangira gukomera ku ikipe ya Haringingo Christian wari umaze iminsi mu bihe byiza.

Nyuma y’iki gitego,Mukura VS yagerageje kwihagararaho nubwo yarushwaga bikomeye n’aba banya Sudan bituma igice cya mbere birangira ari iki gitego 1-0.

Mu gice cya kabiri Mukura VS yinjijwe ibindi bitego 2 byatsinzwe na Idris Mbombo ku munota wa 62 na Bakary ku munota wa 80.

Gutsindwa ibitego 3-0 mu mukino ubanza,bihaye Mukura VS umukoro ukomeye mu mukino wo kwishyura uzaba kuwa Gatandatu w’icyumweru gitaha aho isabwa gutsinda ibitego 3-0 bagatera penaliti cyangwa igatsinda 4-0.