Ku munsi w’ejo taliki ya 13 Mutarama 2018, bamwe mu babyeyi bajyanye abana babo boherejwe kwiga ku kigo cy’amashuri cya Ecole Notre Dame de la Providence de Karubanda (ENDPK), basanga imyanya yaruzuye,basabwa kubasubiza mu rugo.
umunyamakuru wa IGIHE dukesha iyi nkuru yageze kuri iki kigo nimugoroba ubuyobozi bw’iryo shuri bumubwira ko bafite ubushobozi bwo kwakira abana 80 ariko hamaze kugera 126.
Umwe mu babyeyi waje aherekeje umwana we yatakambiye ubuyobozi bw’ishuri asaba ko bamubabarira bakamwakira kuko yamaze kwishyura amafaranga y’ishuri kandi yaguze n’ibisabwa byose ariko baramutsembera.
Yagize ati “Birababaje kuba umwana agera ku ishuri yiteguye kwiga akabwirwa gutya, ubuyobozi bukwiye kugira icyo bukora ibi bintu bigakosorwa. Ubu namaze kwishyura byose nzi ko umwana aje kwiga none ngo musubirane mu rugo! Birababaje rwose.”
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Huye, Kankesha Annonciata, yabwiye umunyamakuru ko bagiye gucumbikira abanyeshuli bwacya mu gitondo bakaboherereza REB ikabashakira ibigo.
Yagize ati “Niyo mpamvu twaje hano kugira ngo dukurikirane ikibazo abana babacumbikire ariko ejo REB nayo idufashe gukemura ikibazo.”
Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Ndayambaje Irenée, yavuze ko icyo kibazo bakimenye ndetse hari ibigiye gukorwa kugira ngo kibonerwe umuti urambye.
Yagize ati “Abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta muri 2018 bari benshi; biyongereyeho 7% ugereranyije n’abakoze muri 2017. Igisubizo ni ugukomeza kubaka ibyumba by’amashuri bishya bijyanye n’umuvuduko w’ubwiyongere w’abaturage.”
nyamara murebe neza kuki biriya bigo byose bivugako batazarenza abana 80 kimwe nabo kuri stella shyorongi kandi ngirango nibyabihayimana Reb nizindi nzego zibikurikirane neza zurebe imyanya nimba koko ari 80 itarenga bakore contrôle physique kulo wasanga ikigo kuzishyiriramo abandi nyuma.