Print

Wa munyamidelikazi w’Umunyarwanda uba i Burayi wemereye imodoka Mwiseneza Josiane yamubwiye igihe izamugereraho kuko yayohereje iri kuzanwa

Yanditwe na: Martin Munezero 14 January 2019 Yasuwe: 6345

Yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki 13 Mutarama 2019, ubwo we n’ abandi bakobwa basigaye mu irushanwa rya Nyampinga 2019 berekezaga muri Boot camp.

Mwiseneza yavuze ko ajyanye icyizere muri boot camp gusa yongeraho ko irushanwa ari irushanwa habamo gutsinda no gutsindwa.

Itangazamakuru ryamubajije niba imodoka yemerewe n’ umunyamideli w’ umuherwe witwa Mimi Mirage uba mu Bufaransa yarayihawe ati “Narayemerewe” yabajijwe niba uwayimwemereye baravuganye ati “YEGO”.

Yakomeje avuga ko abamwemereye imodoka bapanze ko iyo modoka barimo gushaka uko bayimugezaho ati “Twapanze ko turi kureba uburyo bwo kuba yaza nyuma ya boot camp”

Mu bisubizo bigufi Josiane Mwiseneza yanakomoje ku gikorwa aherutse gukora cyo kuremera abatishoboye ati “Ntabwo ari igikorwa gihambaye. Nk’ uko mu muco nyarwanda byabagaho kera naratekereje numva ngomba kujya gufasha uriya mukecuru n’ uriya musaza”

Josiane Mwiseneza yaravukiye mu karere ka Karongi ahitwa i Rubengera, afite uburebure bwa 1.70 n’ibiro 57. Yasoje amashuri yisumbuye mu byerekeye icungamutungo mu mwaka wa 2017.


Comments

14 January 2019

ooooooooooooooooooooooooh nukuri IMANA ige ikwihera umugisha