Print

Icyamamare cyaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera guterera ivi mu irimbi [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 January 2019 Yasuwe: 3039

Uyu mukobwa yavuze ko kuri iki Cyumweru uyu mukunzi we yamutunguye bajya gusura ibituro bya sekuru na nyirakuru,bahageze akubita ivi hasi amusaba ko yazamubera umugore, bituma byinshi mu binyamakuru bicika ururondogoro.

Uyu Scarlett w’imyaka 21,yabyutse mu gitondo yerekana iyi mpeta yambitswe n’uyu mukunzi we ku mbuga nkoranyambaga benshi mu bakunzi we batangazwa no kuba yayambikiwe mu irimbi.

Uyu muhanzikazi yari amaze imyaka 4 akundana n’umukunzi we Nathan Shaw none byarangiye bambikanye impeta mu irimbi.

Impamvu uyu musore yambikiye Scarlett impeta mu irimbi ni uko uyu mukobwa yakundaga sekuru na nyirakuru ndetse ngo yabikoreye hafi yabo ngo nabo babibone.




Comments

16 January 2019

yooooo yegomama oya sekuru na nyirakuru nibabibonerwose yimushyiremo!!!!