Print

Umunyamideli yatangaje ko agiye gukorera ubugome bukomeye umukinnyi Mubarak Wakaso wamuteye inda akamwihakana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 January 2019 Yasuwe: 3298

Wakaso uzwi cyane muri Afrika kubera ko ari umwe mu bakinnyi bakunze guhamagarwa na Ghana,yahuriye kuri Instagram n’uyu munyamideli w’Umufaransa ariko ufite inkomoko muri Central Africa Republic muri 2016, bahuza urugwiro ndetse amusaba ko yazamusura bakaryamana.

Uyu mukobwa yavuze ko yamuhatirije ko yamusura muri Espagne aho akina,uyu mukobwa arabyanga ariko nyuma aza kubyemera kuwa 16 Nzeri 2016.

Marina yavuze ko Wakaso yamubwiye ko nta mugore agira ndetse ko abana na nyina n’inshuti ze bityo atamujyana aho atuye,amukodeshereza hoteli barararana amutera inda.

Uyu mukobwa yavuze ko nyuma y’ibyumweru bike yamenye ko atwite,abimenyesha Wakaso nawe amusaba ko yakuramo inda arabyemera gusa ngo yabikoze atabishaka kuko yifuzaga kurera uyu mwana.

Marina yavuze ko nyuma yo gukuramo iyi nda Mubarak Wakaso atongeye kumuvugisha ndetse yamwohererezaga ubutumwa akanga kubusubiza biza kurangira batandukanye.

Yavuze ko Wakaso yamuhemukiye ndetse akwiriye kumwegera akamusaba imbabazi bitaba ibyo agashyira hanze amafoto n’amashusho ye yambaye ubusa, ndetse n’ubutumwa bw’urukozasoni yamwoherereje.

Yagize ati “Ndabizi abantu baravuga ngo nkeneye amafaranga ye,ntayo nkeneye.Amafaranga yonyine yampaye n’amayero ibihumbi 3.Icyo nshaka ni uko ansaba imbabazi mu ruhame kuko yarampemukiye bikomeye.ndashaka ko ansabira imbabazi kuri Instagram kuko niho twahuriye ndetse niho anyura abeshya abakobwa.

Marina yavuze ko Mubarak Wakaso natabikora azashyira hanze amafoto yamufotoye yambaye ubusa ndetse n’amashusho ye aho yavuze ko n’ubutumwa bwose bwo kumusaba ko baryamana azabushyira ku karubanda.

Mubarak Wakaso azwi n’abanyarwanda benshi kuko kuwa 05 Nzeri 2015 yababarije Amavubi kuri stade Amahoro akayatsinda igitego mu minota ya nyuma ubwo bahatanaga na Ghana mu gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika cyabereye muri Gabon muri 2017.



Marina yarahiriye gushyira hanze amafoto ya Wakaso yambaye ubusa natamusaba imbabazi