Print

NASA yatangaje ibyago bikomeye isi igiye guhura nabyo kubera cya kibuye kinini cyenda kuyigonga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 January 2019 Yasuwe: 5694

Ikigo cy’abanyamerika gishinzwe ubumenyi bwo mu kirere,NASA,cyatangaje ko iki kibuye nikiramuka kigonze isi mu myaka iri imbere kizaba gifite ubumara cyangwa ubushyuhe bukubye inshuro ibihumbi 80 igisasu cya kirimbuzi cyatewe n’abanyamerika I Hiroshima mu Buyapani mu mwaka wa 1945 kikayikongora.

Mu mashusho NASA iherutse gufata,yabonye ko hasigaye intera ntoya cyane itandukanya isi,ukwezi n’iki kibuye cya karahabutaha,gipima toni miliyoni 87.

NASA yavuze ko hari amahirwe amwe mu bihumbi 2,700 ko mu kinyejana gitaha hazaba imperuka itewe n’iki kibuye ariyo mpamvu yavuze ko abantu badakwiriye kwiheba.

Abahanga mu by’ikirere bavuze ko iki kibuye nikigonga isi,kizarimbura burundu ubuzima bw’abantu ndetse nta muntu wo kubara inkuru uzasigara.

Aba bahanga bavuze ko abantu bagakwiye kwitegura cyane kuko iki kibuye cya karahabutaka kizagonga isi mu kinyejana gitaha.

Bennu niramuka igonze isi mu kinyejana gitaha,izahita ica agahigo gakomeye,kuko nta gisasu cyakozwe cyangwa se kiri gukorwa kizaba gifite ubukana nk’ubwayo.

Kuwa 06 Kanama 1945 nibwo USA yarashw igisasu cya mbere cya kirimbuza I Hiroshima,cyahitanye ubuzima bw’abarenga ibihumbi 100,mu rwego rwo guhagarika intambara ya 2 y’isi yose.


Comments

Havugimana 15 January 2019

Abiga ubuhanuzi neza musomo ibyo umwami Nebukandinezari yarose hamwe nu busobanuro Daniel yamuhaye yabonye ibuye ridasunitse ni noki zu muntu rigwira cya gishushanyo rirakimenagura maze rikwira isi yose, mwitegure kuko icyo Bibilia ivuga bizasohoraaa Umwami uruta abandi bami Bose araje ni Yesu ushaka asome Daniel 2


Orest 14 January 2019

Imana Yonyen Niyo Yo Kudutabara Pe


John Irankunda 14 January 2019

ico kint ntigishobora gushika kuber IMANA iracadufisek umugamb bro !


mazina 14 January 2019

Ibi ntibishoboka na gato.Ndatanga impamvu zishingiye kuli Bible.Tujye twiga neza Bible,tumenye ibirimo neza,aho kujya kuririmba no gutanga icyacumi gusa mu nsengero.Muli Zaburi 104:5,Imana ivuga ko "Isi izahoraho iteka ryose".Ikindi kandi,tujye tumenya ko mu kirere habamo biriya bibuye n’inyenyeri bibarirwa muli za Billions nyinshi cyane,kandi byose byihuta cyane.Nyamara nta na kimwe cyagonze isi,kubera ko Imana yacu ibiturinda.On the contrary,abantu nibo bashaka gutwika isi.Baramutse barwanye bakoresheje atomic bombs,isi yashira.Ariko ibyo nabyo,Imana ibifitiye igisubizo.Ku Munsi w’Imperuka uri hafi,nkuko tubisoma muli Zaburi 46:9,Imana izatwika biriya bitwaro,ikure intambara zose ku isi.Hanyuma ikureho n’abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abayumvira.Byisomere muli Imigani 2:21,22.Ibyo NASA ivuga,bye kubatera ubwoba.Ntibizaba.
Tujye twemera ibyo Bible itubwira.Imana yayandikishije kugirango tumenye "mankind future".


NGAHO 14 January 2019

Abanyabwenge b’isi barihe?ngaho nibakore turebe?igihe kiraje kandi kirasohoye buri wese yitegure ibihwanye n’ibyo yakoze.