Print

Hemedi yongeye gushimangira urwango abafana ba Kiyovu Sports banga Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 January 2019 Yasuwe: 2681

Minani Hemed yavuze ko bakomeje imyiteguro yo gufana Mukura Victory Sports ndetse ngo kuba yaratsinzwe ibitego bitatu na Al Hilal Omdurman bitazababuza kongera kumanuka i Huye kuyishyigikira,kuko biyemeje gufana buri kipe yose ihagarariye u Rwanda uretse Rayon Sports.

Yagize ati “Nta kipe yo mu Rwanda tutazashyigikira nk’Abayovu igihe cyose abantu bazaba babyumva nk’uko tubyumva ariko ikipe ya Rayon Sports ntabwo irimo. Biterwa n’uko ari amateka yaranze amakipe yombi, yaba Kiyovu Sport na Rayon Sports. Andi makipe tuzayajya inyuma usibye Rayon Sports kandi niko ukuri kumeze”

Mu mwaka w’imikino ushize ubwo Kiyovu Sports yaburaga Ambulance bikavugwa ko yatwawe na Rayon Sports,Minani Hemed yavuze ko Rayon Sports ari abanzi bayo b’igihe kirekire nta gitangaje kirimo.


Comments

karenzi 15 January 2019

Ariko nyamara mbona leta y’ u Rwanda ifatanije na CNLG bakwiye gutangirira hafi bene aya magambo ahora ava muri kiyovu sports kandi kubantu bamwe: ubushize umwe ati hari igihiriri(ashaka kuvuga abafana ba rayon sports), Hemed ati we nabo ahagarariye bagomba kwanga rayon sports byigihe cyose(nwibuke ko mubanyarwanda 5 haba harimo byibura umurayon umwe). Muri make ibyo bintu nibyo kwamaganirwa kure, ntabwo byaba bikiri umupira, ahubwo byazabyara ikintu gikomeye kandi kibi kurwanda.


okello 15 January 2019

Yewee iyo uvuga ayo magambo uba wanje gukereza aho mwari mugiye tubamanuye mucya 2 imana igakiga ukuboko


K.D 15 January 2019

Umwuka ni uwawe umusanzu ni uwawe isanzure rwose rayon ntago igukeneye mubayifana ifite abafana bahagije .iyo utirirwa uyivuga mu izina kuko sibyo igenderaho abafana bazizana rwose uko uyanga turushaho kuyikunda.Kandi ibyo ni uburenganzira bwawe


ukuri 15 January 2019

Nta bufasha bw’ikipe iyo ariyo yise mu Rwanda, rayon sport ikeneye.


Kagina 15 January 2019

Niko se Hemedi, mutayishyigikiye nta affaire irimo. Imitunu y’urukwavu ntibuza ishyamba gushya. Mubanze mubeho, mubone kuvuga. Kiyovu yari iya kera, naho ubu muri gupacapaca. Icyakora ku rugambo muri aba mbere.