Print

Ole Gunnar Solskjaer yatangiye guha amategeko akomeye abakinnyi ba Manchester United

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 January 2019 Yasuwe: 1948

Abakinnyi ba Manchester United bari bamaze igihe biyambarira imyenda ya siporo baje ku mupira ariko kuri ubu uyu mutoza utangiye guca uduhigo yamaze kubategeka kwambara amakositimu y’ikipe mbere y’umukino.

Iri tegeko ryatangiye kubahirizwa ku cyumweru ubwo Manchester United yatsindaga Tottenham igitego 1-0,kuko aba bakinnyi bageze I Wembley bambaye amakositimu y’ikipe.

Ole yatangiye kugirana umubano wihariye na Ferguson kuko mu minsi ishize yagaragaye ku kibuga cy’imyitozo cya Carrington.

Ole ntaratsindwa umukino n’umwe kuva yatangira gutoza Manchester United asimbuye Mourinho wirukanwe mu kwezi gushize aho kuri ubu amaze gutsinda inshuro 6.