Print

Chelsea yaciye Real Madrid akayabo k’amamiliyoni kuri Eden Hazard

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 January 2019 Yasuwe: 3017

Hazard, w’imyaka 28 uzaba asigaranye umwaka umwe w’amasezerano mu mpeshyi itaha,yateje urunturuntu mu binyamakuru nyuma yo kwanga gusinya amasezerano mashya muri Chelsea ndetse bivugwa ko yifuza kwerekeza mu ikipe ya Real Madrid.

Chelsea FC yabwiye Real Madrid ko igomba kurekura amafaranga menshi aruta ayo yaguze abakinnyi bose yaguze igatanga akayabo ka miliyoni 100 kuri uyu musore.

Chelsea irifuza kugumana Hazard ndetse biravugwa ko umutoza Maurizio Sarri yifuza gukora ibishoboka byose ngo azabone itike yo kwerekeza mu mikino ya UEFA Champions League y’umwaka utaha.

Mu minsi ishize Hazard yatangaje ko yakuze akunda Real Madrid ndetse yifuza kuzakabya inzozi ze akayikinira,bituma abakunzi ba Chelsea babona ko uyu Mubiligi nta gahunda afite yo gukomeza kubakinira.