Print

Umubiligi yafunzwe azira kwica umukunzi we w’umunyarwandakazi wari utwite

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 January 2019 Yasuwe: 2883

Uyu mugabo utuye mu gace kitwa Zeebrugge mu Bubiligi.yakatiwe imyaka 10 y’igifungo yonyine kubera ko avuga ko yamwishe atabishaka,ahanini bitewe n’inzoga.

Benjamin J. yabwiye urukiko ko atibuka ibyabayeho kuwa 26 Gicurasi 2017 yica uyu mukunzi we Jocelyne Ingabire,kuko bari biriwe basangira inzoga basinze.

Abaturanyi ba Bénjamin J. bavuga ko yari yiriwe asangira inzoga na nyakwigendera ariko ngo bigeze mu masaha y’ijoro baza kumera nk’abashyamiranye baratongana, aza kumukubita ikintu mu mutwe bimuviramo urupfu.

Ikinyamakuru Het Laatste Nieuws cyatangaje ko Jocelyne Ingabire yari atwite inda y’ibyumweru birindwi nk’uko ibizamini yakorewe n’abaganga byabigaragaje.

Urukiko rwabuze ibimenyetso bihagije bigaragaza ko uyu mugabo yishe Ingabire, rwemeza ko yamukubise atabishaka bikaza kumuviramo urupfu byatumye agabanyirizwa ibihano ahanishwa igifungo cy’imyaka 10 ndetse n’impozamarira y’amayero ibihumbi 30.


Comments

mazina 15 January 2019

Ntitukavuge ngo abantu bahuzwa no kwishimisha gusa mu busambanyi baba bari mu rukundo.Bibabaza Imana cyane.Iyo amuhaze aramuta agafata undi cyangwa akamwica.Ibyo se nirwo rukundi Imana idusaba??Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.