Print

Umukinnyi ukomeye yafashwe amashusho ari kwikinishiriza mu muhanda yasinze

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 January 2019 Yasuwe: 3230

Uyu mukinnyi ukinira ikipe ya Irlande y’Amajyaruguru,yafashwe amashusho ari kumwe n’inshuti ye basinze,ari kwikinishiriza mu muhanda yakuyemo ipantaro.

Aba bagabo 2 bafashwe aya mashusho bari mu muhanda bagenda bari kuririmba nyuma bakuramo amapantalo bambara ubusa buri buri,banakinisha ibitsina byabo.

Aya mashusho y’uyu mukinnyi w’imyaka 22 yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga bituma ikipe ye ya Oxford yo mu cyiciro cya 3 ivuga ko igiye gukurikirana iki kibazo.

Abapolisi ba Irlande batangaje ko bari gukurikirana aya mashusho ndetse biteguye kugira icyo bayakoraho kuko iyi myitwarire y’uyu mukinnyi igayitse cyane.

Uyu mukinnyi ari gukora ibi bikorwa by’urukozasoni nyamara ikipe ye iri mu mazi abira iri hafi kumanuka.