Print

Miss Vanessa na The Ben batumye ikibazo cya mukorogo cyongera kuvugwa baribasirwa[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 15 January 2019 Yasuwe: 4855

Ku ifoto The Ben yashyize ku rukuta rwe rwa instagram igaragaza impinduka yagize mu myaka icumi ishize yakomeje gutangwaho ibitekerezo n’abantu batandukanye benshi bashima intambwe amaze gutera gusa hagaragara n’abamwibasiye bavuga ko yitukuje.

Nyuma yo gushyira iyi foto hanze hari uwanditse agira ati "Genda theben waritukujeeee😂😂😂😂😂"

Ibitekerezo bitandukanye byatanzwe ku ifoto ya The Ben

Uretse The Ben undi wibasiwe ashinjwa kwitukuza/ kwisiga mukorogo ni Miss Uwase Vanessa.

Vanessa nawe ntiyorohewe na bamwe mu bamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga ubwo yashyiraga hanze ifoto ye ya kera n’iy’ubu.

Iyi niyo foto Miss Vanessa yashyize hanze igaragaza impinduka yagize mu myaka 10 ishize

Abashimye iyi foto ni benshi ariko bidakuyeho ko hari n’abavuze ko akiri muto ariho yari mwiza atarijandika muri mukorogo.

Hari uwagize ati "Utarabona kamukorogo ukowasaga disi"

Bimwe mu bitekerezo byatanzwe kuri iyi foto.


Mu mpera z’umwaka ushize nibwo havuzwe cyane ku kibazo cy’amavuta ahindura uruhu azwi nka mukorogo. Icyo gihe n’ubundi ibyamamare bimwe bya hano mu Rwanda byaribasiwe bishinjwa kuyakoresha.