Print

Uyu mugabo yatunguranye ajya mu rukiko yambaye ubusa kandi ashinjwa kwiba imyenda

Yanditwe na: Martin Munezero 15 January 2019 Yasuwe: 2836

Uyu mugabo witwa Jana Mugo w’imyaka 33 y’amavuko, mbere y’uko ajyanwa imbere y’abacamanza yabwiye The Citizen dukesha iyi nkuru ko yafashwe yibye imyenda akajyanwa kuri sitasiyo ya Police ya Embu ho muri Kenya maze abapolisi bakamwambura imyenda, ngo ibi ni byo byatumye yitaba urukiko yambaye ubusa.

The Citizen ikomeza ivuga ko imyenda yari yambaye atabwa muri yombi kuri iki Cyumweru ari imwe mu yo bivugwa ko yibye, akaba yarayikujwemo ku gahato kugira ngo ishyirwe aho abantu bayireba.

Uyu mugabo wakoze agashya mu rukiko, yahawe indi yambara arayanga ndetse n’akenda yari yambaye ku myenda y’ibanga ashaka imbere y’ab’igitsina gore bari bari mu rukiko. Umucamanza yahisemo gusubika urubanza kubera ko umuburanyi yari yambaye mu buryo budakwiye.

Mugo ashinjwa kwiba ipantalo eshatu, amakoti n’amashati abiri abiri bifite agaciro k’amashilingi ya Kenya 4000.

Si ubwa mbere uyu mugabo akoze ibyaha by’ubujura kuko no ku wa 10 Mutarama 2019 ngo yibye ipantalo n’ishati yafatanywe ku wa 13 Mutarama no gufatanwa ibiyobyabwenge ariko akavuga ko ari polisi yabimuhaye.