Print

Rayon Sports yatangiye gushaka rutahizamu usimbura Caleb ugiye kuyivamo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 January 2019 Yasuwe: 6353

Biravugwa ko Bimenyimana yabonye ikipe ku mugabane w’I Burayi ndetse ari kwitegura kuyerekezamo ariyo mpamvu Rayon Sports yatangiye ibiganiro n’uyu Murundi ndetse na Sunrise FC kugira ngo amusimbure.

Ulimwengu Jules wakinaga muri LLB mu mwaka w’imikino ushize,yerekeje muri Sunrise FC mu ntangiriro z’iyi shampiyona ariko amaze kwerekana ko ashoboye kuko kuri ubu ari ku isonga mu bamaze gutsinda ibitego byinshi aho afite 9 anganya na Nizeyimana Djuma wa Kiyovu Sports.

Rayon Sports igiye gutakaza abakinnyi benshi barimo Mukunzi Yannick,Djabel,Bimenyimana Bonfils Caleb bari gushaka ibyangombwa biberekeza hanze.



Ulimwengu ni rutahizamu umaze kugaragaza ko ashoboye


Comments

MBANANABO ETIENNE 27 May 2019

MBASHIMIYE AMAKURUMEZA MUTUGEZAHO