Print

Solskjaer yandagaje Mourinho kubera imitoreze ye muri Manchester United

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 January 2019 Yasuwe: 3250

Solskjaer umaze gufasha Manchester United gutsinda imikino 6 yikurikiranya,yavuze ko imitoreze ye yari ku rwego rwo hasi.

Yagize ati “Manchester United yubatse umukino wo gusatira ijya imbere.Ntabwo ari ubugoryi bwo guhanahana no gusubiza inyuma umupira.”

Ikintu cyo guhanahana imipira badasatira yatumye uyu mutoza mushya wa Manchester United agorwa n’intangiriro z’akazi ke muri iyi kipe gusa ari kugenda abizamo neza kuko aherutse guca agahigo ko kumara imikino 6 ye ya mbere adatsindwa,ibintu byaherukaga gukorwa na Matt Busby.

Solskjaer arahabwa amahirwe menshi yo kuzagirwa umutoza mukuru w’iyi kipe ubwo amasezerano ye y’imyaka 6 yo kuyitoza by’agateganyo azaba arangiye.


Solskjaer yavuze ko Mourinho yasubije inyuma Manchester United