Print

Abantu benshi bibeshya kuri Rukundo bakamwifotorezaho baziko ari Meddy[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 16 January 2019 Yasuwe: 4501


Ubonye iyi foto wagirango ni Meddy nyamara uyu ni Derrick usa na Meddy aha yijotoreje ku ifoto ishushanyije igaragaraho umukunzi wa Meddy witwa Mimi, iyi ni ifoto bahaye nk’impano uyu mukobwa ubwo yazaga mu Rwanda azanye n’umukunzi we.

Abantu basa ntacyo bapfana, Meddy nawe ubwe byaramutunguye cyane akibona uyu musore, ubu ni inshuti magara amufata nk’umuvandimwe we.

Mu gitaramo Meddy aherutse gukorera mu parikingi ya Sitade Amahoro, kuya 01 Mutarama 2019, cyiswe “East African Party” nibwo abantu benshi bamenye uyu musore kuko Meddy yamuzamuye kurubyiniro amwereka abafana be ababwirako ari umusore basa kandi amufata nk’umuvandimwe we.

Derrick yavuzeko ubwo Meddy yamuzamuraga kurubyiniro muri iki gitaramo atari abyiteguye ahubwo ko uyu muhanzi yamutunguye gusa ngo byaramushimishije cyane

Yagize ati " Muri kiriya gitaramo narindi mu itsinda ry’abafana ba Meddy ryitwa inkoramutima, ni itsinda rizwi cyane rikora ibikorwa by’indashyikirwa hano mu Rwanda, Meddy niwe wampamagaye arambwirango ni musange kurubyiniro maze anyereka abafana, nanjye ni ibintu byanshimishije cyane."

Derrick avugako yahujwe na Meddy na mubyara we uba muri leta zunze ubumwe za Amerika, uyu mubyara we akaza kwereka amafoto Producer wa Meddy witwa Cedru, uyu Cedru kubera ukuntu nawe byamutunguye kuba uyu musore asa na Meddy byatumye abahuza, we na Meddy bakajya baganira, baje guhura bwambere mu mwaka wa 2017 bahurira i Nyarutarama, icyogihe ngo Meddy yarishimye cyane, kugeza uyu munsi ngo ni isnhuti magara barahamagarana ndetse ni ibirori uyu musore yateguye Meddy abigiramo uruhare yaba kumutera inkunga cyangwa se kumugira Inama.


Comments

kiki 17 January 2019

hhhhhh @mcg witsetsa nukuri pe wasetsa nuvuye guhamba nyina...


mcg 16 January 2019

ubwo c ibyo birakaze?! twikomereze kuri miss MWISENEZA Josiane ...