Print

Umukinnyi Serge Aurier yatawe muri yombi azira gukubita umugore we

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 January 2019 Yasuwe: 1907

Mu ijoro ryabanjirije uyu mukino Tottenham yatsinzwemo na Manchester United igitego 1-0,Aurier yahohoteye umugore we nyuma yo gushwana byatumye polisi imuta muri yombi ijya kumuhata ibibazo.

Uyu mugabo w’imyaka 26,yamaze amasaha menshi afunzwe bituma atagaragara kuri uyu mukino wabereye ku kibuga cya Wembley.

Aurier yahakanye ko atakubise uyu mugore we bafitanye umwana w’umukobwa, birangira arekuwe ndetse ahanagurwaho ibi byaha nkuko polisi yabitangaje.

Aurier n’uyu mugore we usanzwe ari umunyamakuru kuri TV,bateye urusaku mu masaha y’ijoro ryo kuwa Gatandatu bituma polisi yitabazwa ijya gufunga uyu mugabo.

Serge Aurier ni umwe mu bakinnyi badashobotse kuko agikina mu Bufaransa mu ikipe ya PSG,yagiye akurikiranwaho guhohotera abantu barimo na polisi.