Print

Rihanna yajyanye mu nkiko se umubyara amuziza kumwiba izina yakoreshaga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 January 2019 Yasuwe: 1880

Rihanna yareze se ko kompanyi ye y’ubucuruzi ko bakoresheje izina Fenty ry’umuryango kandi ariwe warizamuye akarigeza mu bushorishori.

Kompanyi ya Fenty Entertainment LLC se afatanyije n’undi mugabo witwa Moses Perkins niyo yateje ibibazo kuko Rihanna yavuze ko iri zina bayitiriye yaryubatse bimugoye.

Rihanna yaregeye urukiko rwa California ko izina Fenty se yakoresheje ariwe ryanditseho ndetse yagiye arikoresha mu mishinga ye itandukanye y’ubucuruzi none se yarimwibye ararikoresha nta burenganzira amuhaye.

Robyn Rihanna Fenty uzwi nka Rihanna mu muziki w’imyaka 30 yavuze ko se yakoresheje iri zina bwa mbere mu mwaka wa 2017 nta burenganzira amusabye kandi yari asanzwe abizi neza ko yarikoreshaga mu bucuruzi bw’imibavu n’ibiha ubwiza abagore.