Print

Cardi B yafashwe amashusho ari gukorera igikorwa cy’urukozasoni mu modoka ye bituma ahabwa amenyo na benshi [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 January 2019 Yasuwe: 5937

Uyu muraperikazi uzwi mu ndirimbo Bodak Yellow,yatunguye abantu benshi ubwo yifataga amashusho ari gukuramo ipantaro mu modoka,arangije abwira abakunzi be ko ari ukugira ngo igitsina cye gifate akayaga.

Cardi B uherutse gutangaza ko yatandukanye n’umugabo we Offset uririmba mu itsinda rya Migos,yavuze ko igitsina cyari gishyushye ariyo mpamvu yakuyemo ipantaro ngo gifate umuyaga.

Bamwe mu bafana be bamubwiye ko kuri iyi nshuro yarengereye kuko ari umuntu mukuru ndetse ufite abana adakwiriye kwiyambika ubusa mu ruhame.

Nyuma yo kwifata iyi video ari gukuramo iyi pantaro yagize ati “Uku niko kunda gutwara imodoka ariko iyi pantalo iramfashe cyane.Iri gutuma igitsina cyanjye gishyuha.Gikeneye guhumeka.”

Cardi B w’imyaka 26, asanzwe afite umwana w’umukobwa yabyaranye na Offset mu mwaka ushize.