Print

Zari yatunguranye ajyana umwana we kwiga mu ishuli azajya amwishyurira akayabo k’amamiliyoni z’amanyarwanda

Yanditwe na: Martin Munezero 16 January 2019 Yasuwe: 5646

Zari yiyemeje kwishyurira umwana we wa kabiri yabyaranye na Ivan Ssemwaga akayabo k’amashiringi ya Kenya mu rwego rwo guha abana be uburezi bufite ireme buzabafasha gutegura ejo habo neza.

Ivan Ssemwaga wabyaranye na Zari abana batatu yitabye Imana muri 2017.

Raphy Junior uzwi ku izina rya Lil Flex ni umwana wa Zari na Ivan, ikinyamakuru cyo muri Kenya Pulselive gitangaza ko uyu mwana agiye kwiga mu kigo ‘St. Alban’s College” kiri mu mujyi wa Pretoria, muri Afurika y’Epfo.

Iki kinyamakuru gitangaza ko zari azajya yishyura Miliyoni imwe n’ibihumbi Magana atandatu by’amashilingi ya Kenya (1.600.000 Ksh) ku mwaka, ni ukuvuga amafaranga y’amanyarwanda asaga miliyoni cumi n’enye (14.080.000Frs).

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Afurika y’Epfo bitangaza ko ikigo “St. Alban’s College” kiri ku mwanya wa 11 ku rutonde rw’ibigo bihenze cyane muri Afurika y’Epfo. Uyu mwana agiye muri iki kigo ngo asangayo mukuru we, Pinto.

Ibigo bibiri byo muri Afurika y’Epfo byigenga bihenze kurusha ibindi, ni Michaelhouse na Balgowan biri mu ntara ya KwaZulu-Natal


Comments

gatera 17 January 2019

Gukira ni byiza.Bituma abakire babona ibyo bifuza.Ikibazo nuko bituma benshi bajya mu busambanyi mu rwego rwo kwishimisha. Tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6:33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6:40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana.