Print

Perezida Kagame yababariye ba bana batsindiye ibizamini bya Leta muri Gereza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 January 2019 Yasuwe: 2384

Aba bana bakoreye ibizamini muri iyi gereza bakabitsinda,bafunguwe kubera imbabazi za nyakubahwa perezida wa Repubulika ndetse ku munsi w’ejo taliki ya 17 Mutarama 2019,bazataha iwabo bahite bajyanwa ku mashuli.

Aba bana bari bafungiwe ibyaha bitandukanye birimo gufata ku ngufu, gusambanya umwana, gutunda no gukoresha ibiyobyabwenge n’iterabwoba.

Umukuru ubarimo yavutse mu 1998 mu gihe umuto ari uwo mu 2003. Mu bakoze ikizamini mu mashuri abanza, bane baje mu cyiciro cya mbere nk’abatsinze neza abanda umunani baboneka mu cyiciro cya kabiri.