Print

Chelsea yamaze kubona rutahizamu mushya wo kuyifasha guhangamura amakipe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 January 2019 Yasuwe: 3419

Uyu mugabo wari umaze amezi make atijwe ikipe ya AC Milan ariko Chelsea FC yamushatse asaba ko bamurekura akayerekezamo.

Uyu mugabo w’imyaka 31 agomba kuza mu ikipe ya Chelsea mu gihe cyose AC Milan izaba ibonye umukinnyi umusimbura.

Chelsea FC yari ifite ba rutahizamu 2 barimo Alvaro Morata na Olivier Giroud ariko ntacyo bari bayimariye ariyo mpamvu bahisemo gushaka Huguain uzwiho gutsinda ibitego byinshi.

Huguain yaraye yinjiye mu kibuga asimbuye mu mukino wa Super Cup AC Milan yaraye itsinzwemo na Juventus igitego 1-0 cya Cristiano Ronaldo.

Kuza kwa Huguain biratuma ikipe ya Chelsea irekura Alvaro Morata wifuzwa n’ikipe ya Atletico Madrid ndetse na FC Barcelona zimwifuza.


Gonzalo Huguain yamaze kwemera gukinira Chelsea