Print

Umugore yamize ipaki y’ibinini ayimarana iminsi 17 mu muhogo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 January 2019 Yasuwe: 1641

Nyuma yo kumira aka gapaki k’ibinini,uyu mugore w’imyaka 40 yatangiye kumererwa nabi kubera ko kahagamye mu muhogo bimuviramo kumara iminsi 17 arwaye.

Uyu mugore utavuzwe amazina,yamize aka gapaki atabishaka karamuhagama kuko nyuma yo kujya kwa muganga bagashatse mu byuma bakakabura,amara iminsi 17 avurwa birangira ibitaro byitwa Royal Victoria Hospital biherereye ahitwa Belfast.

Nyuma yo kumira aka gapaki, uyu mugore ntiyashoboye kongera kumira ibyo kurya ndetse yahise aremba cyane .

Nyuma y’iminsi itanu yamaze yitabwaho n’abaganga,uyu mugore yarashyize arakira, aka gapaki bakamukuramo