Print

RRA irishyuza Anne Rwigara imisoro ingana na Miliyari Enye z’amafaranga y’u Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 January 2019 Yasuwe: 2396

Umucamanza mu rukiko rw’ubucuruzi rwa Kigali mu Rwanda yanzuye ko Uwamahoro Anne Rwigara uyobora uru ruganda rw’itabi rwa se ndetse n’uyu mugenzi we baryozwa iyi misoro kubera ko bananiwe gucunga neza imari bakanyereza imisoro.

Urukiko rwavuze ko muri 2017 Anne Rwigara na Neza Yvonne wari umucungamutungo w’uruganda bagiye batanga amakuru atari yo ku byerekeranye n’imisoro ku bushake.

Nkuko amakuru dukesha Radio ijwi ry’Amerika abivuga,muri miliyari zigera kuri esheshatu y’imisoro ikigo cy’imisoro n’amahoro cyishyuza uruganda PTC, hamaze kubonekamo miliyari 1.7 yavuye mu mashini z’uruganda zatejwe cyamunara muri Kanama umwaka ushize ndetse n’itabi ryagurishijwe miliyoni 500 Frw muri Werurwe uwo mwaka.

Urukiko rwavuze ko Mukangemanyi Adeline wari ufite imigabane isaga 90 ku ijana muri uru ruganda ibyaha bitamuhama,bizaryozwa aba 2 gusa.Bagomba kwishyura miliyari zisaga 4.

Anne Rwigara yabwiye Ijwi ry’Amerika ko bazajuririra umwanzuro w’urukiko.