Print

Perezida Museveni arashinjwa kugira uruhare runini mu kwica amatora yo muri RDC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 January 2019 Yasuwe: 6990

Mbere y’uko Komisiyo y’igihugu y’amatora muri Congo,CENI, itangaza by’agateganyo ibyavuye mu matora,Felix Tshisekedi yagaragaye mu mafoto ari kumwe na Perezida Museveni, ibintu bitavuzweho rumwe n’abantu benshi bahita bemeza ko afite uruhare runini mu matora ya Congo ndetse n’uzasimbura Kabila.

Kuwa 08 Mutarama 2019,Felix Tshisekedi n’abantu be basuye Uganda ndetse bifotozanya na Museveni wabakiriye mu biro bye bituma benshi bacika ururondogoro bemeza ko yamufashije kwiba amajwi.

Ibihuha biravuga ko Perezida Museveni yifuje ko Tshisekedi ariwe waba perezida wa RDC kubera umubano bafitanye ndetse biramuhira cyane ko ari umwe mu ba perezida bakomeye mu karere.

Nyuma yo gutangaza ko Tshisekedi yatsinze amatora by’agateganyo,ibihugu bikomeye ku isi byarababaye cyane bituma benshi bavuga ko muri iki gihugu hashobora kuba intambara ikomeye.

Ibihugu bikomeye birimo Uburusiya,Ubufaransa ,Ubushinwa,USA n’Ubuligi byatangaje ko bitishimiye ibyavuye mu matora yo muri RDC,aho byifuzaga ko Martin Fayulu ariwe watsinda.

Fayulu utemera ko yatsinzwe amatora aherutse gutanga ikirego mu rukiko rushinzwe kurengera itegeko nshinga gusa biravugwa ko yifuza guhabwa umwanya muri guverinoma ya Tshisekedi.

Kuri uyu wa 17 Mutarama 2019,nibwo abakuru b’ibihugu bigize African Union bateraniye Addis Abeba mu nama nyunguranabitekerezo yo gushakira umuti ikibazo kiri muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo aho byitezwe ko irafatirwamo imyanzuro iganisha k’ ugukemura iki kibazo cy’amatora.

Uretse ibihugu bikomeye ku isi, Kiriziya Gatolika, na SADC bavuze ko Martin Fayulu ariwe watsinze aya matora ndetse amajwi akwiriye gusubirwamo.

Fayulu ntaremera ko Tshisekedi yamutsinze