Print

Ifoto y’imodoka ikomeje gukwirakwizwa hose bivugwa ko ari iya Rayon Sports ubuyobozi bwayo bwayihakanye

Yanditwe na: Martin Munezero 17 January 2019 Yasuwe: 6031

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Mutarama 2019, byari bigoye kugera ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye ngo ntuhure n’ifoto ya bus nini iriho amarangi n’ibirango bya Rayon Sports, abantu benshi harimo n’abafana batari bake ba Rayon Sports bari bategerezanyije amatsiko iyi Bus bahise bavuga ko imirimo yo gusiga amarangi iyi modoka yarangiye.

Muhirwa Frederic, Visi Perezida wa Rayon Sports yabwiye Rwandamagazine ko ifoto iri gukwirakwizwa atari yo ‘Design’ y’ukuri kuko iya nyayo itararangira.

Ati ” Ifoto nanjye nayibonye ariko iriya ni Photoshop tutazi uwayikoze. Design irimo gukorwa. Mu cyumweru kimwe design iteganijwe kuba irangiye. Byose hamwe na Branding bizaba byarangiye tariki 26 Mutarama 2019.”

Ibirango bizajya kuri iyi modoka ni ibya Rayon Sports, Radiant na Akagera Motors mu gihe iyasakajwe iriho n’ibirango bya Skol n’ibindi bigo bitandukanye.

Imodoka ya Rayon Sports ni Foton AUV ifite agaciro ka Miliynoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda. Amakuru ahamya neza ko izatangira gukoreshwa mu mikino yo kwishyura ya shampiyona y’u Rwanda izatangira tariki 20 Mutarama 2019.