Print

Unai Emery yabwiye amagambo akomeye Mesut Ozil badacana uwaka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 January 2019 Yasuwe: 2781

Mesut Ozil usanzwe ahembwa akayabo k’ibihumbi 350 by’amapawundi ku cyumweru,yabwiwe n’umutoza we ko nta hazaza afite mu ikipe ya Arsenal,bibaye byiza yakwishakira ikipe yerekezamo muri uku kwezi kwa mbere.

Mesut Ozil yagowe n’imikinire ya Unai Emery kuko ni umunebwe mu myitozo kandi uyu munya Espagne akunda abantu bitwara neza mu myitozo ndetse bagakoresha imbaraga nyinshi mu mukino.

Ozil amaze gusiba imikino 9 muri shampiyona y’uyu mwaka bitewe n’imvune zitandukanye zamwibasiye ndetse no kutisanga mu mikinire ya Unai Emery.

Umunyamakuru wa BBC witwa David Ornstein yatangaje ko Unai Emery yamaze kubwira ubuyobozi bwa Arsenal ko atagikeneye Ozil,yagurishwa hagashakishwa abandi bakinnyi.