Print

Nyuma y’ibyo abategura Miss Rwanda batangaje abakunzi ba Mwiseneza Josiane bahise babaha gasopo ko adakorwaho

Yanditwe na: Martin Munezero 18 January 2019 Yasuwe: 9496

Iby’uko Josiane atagomba gusezererwa byaje nyuma y’aho abategura iri rushanwa batangaje ko guhera ku cyumweru umukobwa wa mbere azasezererwa.

Babinyujije ku rukuta rwabo rwa instagram bagize bati “We have 20 finalists competing for the coveted crown, but only 15 will make it to #MissRwanda2019 Grand Finale! Effective this coming Sunday, one contestant will be evicted everyday!”

Tugenekereje mu Kinyarwanda bashakaga kuvuga ko mu irushanwa harimo abakobwa 20 bahataniye ikamba ariko 15 akaba aribo bazagera ku munsi wa nyuma w’irushanwa, Bavuga ko ku cyumweru aribwo umukobwa wa mbere azasezererwa ndetse ku munsi ukurikiyeho bagasezerera undi kugera hasigayemo 15 gusa.

Ibi nibyo byatumye bamwe mu bafana ba Mwiseneza Josiane uri mu bahatanira iri kamba baha umwitangirizwa abategura iri rushanwa bababwira ko mu basezererwa atarimo.

Hari uwagize ati “Mubasezerere nababwira iki.Ariko mwibuke ko hari umuntu udakorwaho witorewe n’Abanyarwanda: Ndavuga Mwiseneza Josiane#30 . Rero mukine ikarita neza ejo mudatuma havuka impaka zikomeye hagati yamwe n’abanyarwnda.Josiane tumuhanze amaso 24 hours.”

Benshi mu batanze ibitekerezo bagaragaje ko bashyigikiye Mwiseneza Josiane.


Comments

imbwamuzindi 21 January 2019

Ahubwo uwamushyizemo bwa mbere azatubwire icyo yakurikije , umukobwa mubi kuriya , WITUKUJE BIKANGA ((( Niba mbeshya murebe ibikonjo bye namano ni umukara ))))))) ngo nuko yaje namaguru harya ,,,, erega ubu ubutaha noneho muzavuga ngo bazatore uzaza KUNGOROFANI ,,,


18 January 2019

Ese abo birirwa basakuza bazategure iryabo rushanwa! Arijye nahita nanamukuriramo icyo ! Kdi erega amategeko namabwiriza nibyo bigomba gukurikizwa apana ibigambo