Print

Gasabo:Gaz yaturitse yica uwari uyitetseho isenya n’ inzu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 January 2019 Yasuwe: 5084

Ahagana Saa tatu n’igice z’ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Mutarama 2019, ni bwo uyu mugore Nagapfura Brigitte w’imyaka 35 yaturikanywe na Gaz yari arimo gutekeraho,ahita yitaba Imana ndetse inakomeretsa bikomeye umwana we w’umuhungu w’imyaka 12 y’amavuko.

Abahageze babwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko iyi gaz ikimara guturika uyu mugore wayitekeragaho yahise ashiramo umwuka ndetse n’inzu yari atuyemo nayo ihita ifatwa n’inkongi, ku buryo hitabajwe ishami rya polisi rishinzwe kuzimya inkongi.
Umwana wa nyakwigendera wakomeretse bikomeye, yahise ajyanwa ku Bitaro bya Kacyiru kugira ngo yitabweho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisozi, Niragire Théophile, yatangarije IGIHE, ko iyi mpanuka ishobora kuba yatewe n’uko abaturage batari bamenya gukoresha Gaz neza.

Yagize ati “Nibyo yaturitse hanyuma ihitana umugore wari urimo kuyitekeraho inakomeretsa cyane umwana we w’umuhungu w’imyaka 12 ariko we twabashije kumugeza ku bitaro bya Kacyiru, ku buryo dukeka ko ashobora kubaho.”

Impanuka ni mpanuka nk’uko yitwa ariko amakuru tugenda tubona kandi afite impamvu ni uko uburyo bwo gukoresha gaz abaturage batari babumenya, yego ni gahunda nziza yo kuva ku bicanwa byangiza ibidukikije tukayikoresha ariko mu by’ukuri mbona hakenewe imbaraga zo kwigisha abantu uko ikoreshwa kuko nubwo babyitabira nta bukangurambaga buhagije burabaho.”

Niragire yavuze ko umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro mu Bitaro bya Kacyiru, aboneraho gusaba inzego zirimo itangazamakuru n’abacuruza gaz ndetse n’ubuyobozi gukomeza ubukangurambaga bwo kwigisha abaturage gukoresha Gaz neza n’ingaruka byabagiraho bayikoresheje nabi.