Print

Umugabo n’umugore bahanutse ku manga ndende nyuma yo kunywa agasembuye bakajya kuyifatiraho ama selfies [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 January 2019 Yasuwe: 2103

Uyu mugabo n’umugore bahanutse ku manga ya metero 243.84 ubwo bashakaga kwifata selfies nyuma yo kunywa inzoga nyinshi.

Mu bizamini abaganga bakoreye imirambo yabo basanze uyu mugore n’umugabo banyoye inzoga nyinshi mbere yo kujya kwifotoreza kuri iyi manga.

Aba bombi bapfuye nyuma yo kuvunagurika ingingo z’umubiri zirimo umutwe,ijosi,n’ibindi ubwo bifotorezaga kuri iyi manga ya Yosemite iherereye muri leta ya California muri USA.

Dr. Sung-Ook Baik ushinzwe gusuzuma imirambo no gukora iperereza ku cyahitanye abantu yavuze ko nta biyobyabwenge basanze muri aba bantu babiri bakomoka mu Buhindi uretse ko bari banyoye inzoga nyinshi.

Uyu mugabo n’umugore bahanutse ku manga mu Ukwakira 2018,ubwo bari batembereye muri iri shyamba ririmo n’iyi manga.